Tuesday, March 18, 2008

Twibuke iwacu kandi tuhakumbure cyane cyane abanyamulenge murahantu hose

Muraho Mugire umunsi wa (Dimanche) Niyinga mwiza Nifuje ko twakwibukiranya utuntu n'utundi tw'iwacu iyi nkuru ni ndende muyihanganire
Iwacu ndavuga i Murenge hagira n'andi mazina
- Ruguru
- Ku Ndondo
- Mu kibira
- Kwa ba Muntu
- Itombwe n'ayandi
Mbandikiye ari ku Cyumweru (Niyinga) Ese ubu abana bacu aho baza menya ko habagaho GUTSINDA abantu n'ibintu EXEMPLES
- Umugabo bamutsindaga Umunanda?
- Umugore .......................... .Umuhete?
- Umukobwa...................... .....Umurobanurwa?
- Inkoko .............................. ........Intoraguzi?
- Gusobeka inka .......................... .Kujisha?
- Umuntu ikintu cyiza ....................Mushoga? ,Gishoga?
- Umubembe, umupfurero................ .Umujoba?
Mbega ni byiza ko abana bacu bazamenya ibyo? Ubundi kuki hatsinda ga abagore gusa. Ubu baracyatsinda ra?
ESE TURACIBUKA TWIBUTSE?
- Nakazirimwe
- Nakabiri
- Nagatatu
- Nakane
-Nagatanu
-Niposho Niposo
AHO MURI MURACIBUKA
Iyo wabaga wambaye ihuzu itariyo kwinjirana (iyo kwambara Niyinga)atari Niyinga bakubazaga ngo Ugiyehe? ubwo ngo wambaye neza, hagira ukubona Woga (faire la Douche )Kwiyuhagira, atari Niyinga bakakubaza ngo kurajahe kuhaye Wiyuhagira?
Babona nku umugore imuhira atari Niyinga donc undi munsi bakamuza ngo Ese urarwaye? ko uri imuhira kino gihe? ubwo ngo agomba kujya mu murima, mu nkwi kuvoma, kwahira byanze bikunze
Niyinga abantu bagatirana AMAHUZU bigatinda
- ISURUWARI
- ISIMISI
- ISOGESI
- ISAPU
- ISAKOSHI
- ISABUNE
- URUSOKOZO
- IKIRATO
- IGITAMBARA n'ibindi
Niyinga kandi mu muhana (Village) barabazaga ngo ni kwande baharuka mu kaguriro (ku isoko) mujye gutira Isabune ni musanga bari kwiyuhagira bagutize isabune uyizane Ducishe mu mutsatsi numara uyisubizeyo cyangwe ducishe mu mutsatsi tuje kwiyuhagira mu ruzi tujabuka tugiye Kwinjira
Muribuka abamesheshaga (Niposho) Intobo,imitangatanga n'ibindi?
Mbega ibintu mwabyibutse? Ese mwanyumvise Ababona ko ari interesa bambwire tuzakomeze tuvuge n'ibindi mumbwire
ABAFITE IBYO TUMA DUSHOBORA
- Kwibuka no gukumbura iwacu mu bimpe
Kugira, Kwinjira n'injoro bagacana ibimuri
Ukuntu twabaga mu gihugu cy'amahoro,
Ingene abapasiteri n'abagapita bari bakomeye,
- Guseka quand meme
Umugabo wagize ngo arabwira abasirikare ngo Habari gani? yama ababwira ngo Mwe BUKARAMUSI GANI?
Konvoyeri yabwiye Chauffeur bari muri Nyungwe ngo nugera i Gikongoro ahagarare bamwe Essence umumembre ahita uvuga mu ijwi rirenga (ngo Nje sinyinywa)eh nuko muzamwama mwicana tunywe Essence?
-Kunenga (Critiquer)
Bref izo ni ingero exemples gusa
Mumbabarire niba Nabarambiye? gusa mwese nongeye kubashimira cyane mbifuriza
iminsiiminsi myiza ese muribuka iyo muntu yajaga gusaba imboga akavugango bamutumye umwita?
ukanezerwa wariye imberi cyaneb muribuka se ? saba nkondo saba ngo muvuge icyo mutekereza nawe ndabashimiye ni umukuru akaba numwanditsi wa blog. yabanyamulenge mwisange mukirambi....

661 comments:

«Oldest   ‹Older   801 – 661 of 661
«Oldest ‹Older   801 – 661 of 661   Newer› Newest»

Ubaye Umushitse uwa