Friday, September 19, 2008

Imirwano ikomeza kubera ruguru

Mu Minembwe twaramutse neza. Nta masasu yavuze muri iki gitondo, ariko baracahanganye.

Intambara yejo, kuri front ya Muliza yaguye mo umuntu umwe, umwana w’umusore witwa ACHERI wa Byondo w’Abasita wo ku Kibundi. Hakomereka umugabo witwa DIADONI w’Abahima w’igakenke. Naho kuri front yo mu Gitumba nta wapfuye nta n’uwakomeretse. Abaturage bose bashoboye guhungishwa n’imitungo yabo yose yimukanwa, ubu bari mubiziba no muri Nyagishasha. Ya makuru twari twavuze ko hapfuye abasirikare 10, yabaye ibinyoma.

Abaturage bigabuye mo deux goupes imwe ko irarwana hano, indi, ari nayo igizwe n’abantu benshi, yara’’pasuwe’’ itabara mubiraro.

Imihana y’abapfurero yo mu Gitumba na Muliza yarasenyutse, ubu irimo « Abagiriye », ariko bafite consigne yo kutagira ikintu bangiriza cy’Abapfurero, kugeza aho bazibwiriza kugaruka. Precisons que abasore b’abapfurero bo muri iyo mihana ont participé activement muri iyo mirwano muruhande rwa Mai.

Muri rusange, kugeza ubu, abaturage babyitwaye mo neza ku ma front yombi, adui amaze kubona ko ntakintu kinini azagera ho.

Ikindi n’uko kugeza ubu ntawe uzi ico aba Pfurero bashaka.

Mulenge.blogspot.com

No comments:

Ubaye Umushitse uwa